Familia
TWUNGUTSE UNDI MUPADIRI:MAMA BAPTISTA ASANGA ARI “DESSERT”
Kuri Tantine ngo Emmanuel ni “Dessert”

Tariki ya 18 gashyantare 2009 umuryango w’abakomoka n’abakoma kuri Arcade Rwambuga bongeye guteranira iwe i Ruli mu Cyakabiri,bizihiza imyaka 40 amaze agiye mu ijuru.N’abe bose.Nyuma yo gutura igitambo cya misa cyayobowe na Padiri Hildebrand wa Paruwasi ya Gitarama,abari bahari basangiye amarwa,urwagwa n’agapfundikiye.
Nk’uko bisanzwe guhera mu mwaka w’2007,hahembwe umuntu witwaye neza muri uwo muryango kurusha abandi.Uwo ni umukozi wo mu rugo Bwana HABINEZA uba kwa Arcade wegukanye igihembo cy’amafaranga ibihumbi mirongo ine(40.000Frs).
Umwaka ushize wa 2008 hari hahembwe Uwera Cressence ,umugore wa Ndahayo Antoine.Umwaka w’2007,igihembo cyari cyatwawe ku ncuro ya mbere na Uwimana Felicita ,bucura bwa Arcade akaba ari na we ubungabunze urwo rugo kugeza ubu.Bwana Habineza yahataniraga uwo mwanya na Mukecuru Christina,Mukecuru Clara ndetse na Uwamahoro Agnes.Komite itoranya abahabwa ibihembo,yatangaje ko uwo mukozi wo mu rugo yabarushije igice cy’inota gusa.








asanti a dit
hello ,,comment vas tu??ton site est génial…l’article sur maman Mujawabega iragitsinze…
apart ça j espère que tu vas bien,les enfants aussi..enfin abo nasize yari Ibanga na Isimbi…basuhuze bose à bientôt.
kayihura a dit
Niba wifuza ifoto y’umuko, wasoma ku rupapuro rwa Photos insolites,Urakoze.
Mbarushimana Barnabé a dit
Muraho neza? Natwe turaho n’ubushomeri i Butarya!
Ndagushimiye cyane kubera aka gashya k’umuntu wize muri Saint-Léon!
Ibi byo guhemba uwesheje imihigo rwose ni biyiza cyane!
Ni ah’ubutaha!
Rugeyo a dit
Bjr
Ufite photos bien kandi inkuru zawe ziragaragaza ko waba ufite akazoza mu itangaza nkuru. courage. ahubwo se wampaye nanjye uburyo nabasha gushyiraho site? ukorera he man?
Komera kabisa. ndasha ifoto y’igiti kitwa umuko ( umurinzi mu kda).
komera
nice day 2 u